Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ubutumwa bw’Umunsi » Jya urangwa n’ urukundo mubyo ukora byose - Rick (...)
Jya urangwa n’ urukundo mubyo ukora byose - Rick Warren

"Urukundo rurihangana rukagira neza, urukundo ntirugira ishyari, urukundo ntirwirarira, ntirwihimbaza,ntirukora ibiteye isoni, ntirushaka ibyarwo, ntiruhutiraho, ntirutekereza ikibi ku bantu,ntirwishimira gukiranirwa kw’abandi ahubwo rwishimira ukuri,rubabarira byose, rwizera byose, rwiringira byose, rwihanganira byose" -1 Abakorinto 13:4-7

Urukundo rw’ ukuri muri iki gihe rugenda rushira mu bantu kubera isi igenda ihinduka cyane abemeye guhindukana nayo ikabakamuramo impano ikomeye Imana yaduhaye ariyo "Urukundo", impamvu dukwiye gukundana nyabyo ni uko Imana nayo yadukunze mbere.

Urukundo Imana yatanze, ni uko umuntu wese akwiye gukunda mugenzi we, ntabwo ari ubushake gukundana ahubwo ni itegeko ry’ Imana. Yesu yarategetse aravuga ati "mbahaye itegeko rishya: mukundane nkuko nabakunze, mugomba gukundana" - Yohana 13:34.

Niba uhamya ko uri umwizera wa Yesu, ukwiye gukunda abandi waba ubikunze cyangwa utabikunze kandi ukabakunda nkuko Yesu yadukunze. Ibyo bivuze ko ugomba kubemera byuzuye,kubakunda nyabyo ntacyo urebeyeho,kubababarira no kububaha ukamenya ko bafite agaciro gakomeye imbere y’ Imana.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza