Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ubutumwa bw’Umunsi » Kuki Imana yemera Ko tujya kwa muganga kandi ifite (...)
Kuki Imana yemera Ko tujya kwa muganga kandi ifite imbaraga zo kudukiza?

Imana ivuga ko ukuboko kwayo kutaheze ngo inanirwe gukiza. "Dore ukuboko k’Uwiteka ntikwaheze ngo ananirwe gukiza, n’ugutwi kwe ntikwapfuye ngo ananirwe kumva" - Yesaya 59:1

Ni byo rwose imbaraga z’ Imana zirahambaye kandi ishobora gukiza ibyo abaganga batavura. Ishobora no kugukiza utagiye kwa muganga ariko yahaye ubwenge abaganga kugira ngo ibakoreshe mu gukiza. Ni na yo mpamvu dukwiye guhora dushimira Imana ubuhanga yabahaye.

Ushobora kuba ufite ubuzima bwiza butarangwamo uburwayi kandi ni byiza rwose; ariko wibaze niba ukoresha ubwo buzima nk’impano Imana iguha buri munsi kugira ngo uyishimire. Waba wumva ufite ubuzima bukomeye cyangwa wumva ufite imbaraga nkeya umunsi ku munsi ukwiye guhora ushimira Imana. Bibiliya iratubwira iti "Gutanga kose kwiza n’ impano yose itunganye rwose ni byo biva mu ijuru, bimanuka bituruka kuri Se w’imucyo udahinduka, cyangwa ngo agire n’igicucu cyo guhinduka"- Yakobo 1:17

Impano Imana itanga ni nziza nkuko na yo ari nziza kandi ntihinduka. Nyamara waba umeze neza cyangwa urwaye ukwiye kumenya ko iherezo ari ugupfa. Tekereza iherezo ryawe nyuma y’ubu buzima. Imana irakuzi neza kandi igukunda ubudasiba.

Hitamo kubaho buri munsi ku bwa Kristo utitaye ku byo ucamo kugeza igihe uzavuga nka Pawulo Intumwa uti "Narwanye intambara nziza, narangije urugendo, narinze ibyo kwizera. Ibisigaye mbikiwe ikamba ryo gukiranuka, iryo Umwami wacu, umucamanza utabera azampa kuri urya munsi, nyamara si jye jyenyine, ahubwo ni abakunze kuzaboneka kwe bose" - 2 Timoteyo 4:7.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza