Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ubutumwa bw’Umunsi » Kuva mu ntangiriro z’ uku kwezi Bibiliya ibihumbi 83 (...)
Kuva mu ntangiriro z’ uku kwezi Bibiliya ibihumbi 83 zimaze kugezwa muri Cuba nyuma y’ imyaka 50 nta bibiliya yinjizwa muri iki gihugu

Igitabo cy’ ijambo ry’ Imana "Bibiliya" nticyari cyemerewe gukwirakwizwa mu gihugu cya Cuba kuva mu mwaka 1969, ku ngoma ya Fidel Castro, uyu muperezida niwe wari warabujije icuruzwa n’ ikwirakwiza iryo ari ryo ryose rya bibiliya mu gihugu cye. Ibi bivuze ko uburyo gusa abakristo bagiraga bwo kumva no kubona ijambo ry’ Imana bwari ukujya mu nsengero gusa.

Nkuko bitangazwa n’ igitangazamakuru infochrestienne.fr, nyuma y’ uko Leta ya Fidel Castro, ifatiye iki cyemezo, ibigo ndetse n’ imiryango itandukanye yakwirakwizaga bibiliya nka American Bible Society na Revival Fire, byababajwe n’ uko ijambo ry’ Imana ritazajya rigera ku bantu uko bikwiye.

Impungenge zari zifitwe n’ ibigo bitandukanye ndetse n’abakristo bo muri iki gihugu zakuweho mu ntangiro z’ uku kwezi kwa 7 ubwo , muri iki gihugu bemereraga ibigo bikwirakwiza bibiliya kongora gukora imirimo yabyo , aho mu gihe kingana na hafi ukwezi kumwe gusa, Bibiliya zisaga ibihumbi mirongo inani na bitatu (83,000) zimaze kugwezwa ku nsengero za gikristo zisaga igihumbi ziri muri Cuba n’ umuryango International Mission Boards

Kuva ubu, abakristo babarirwa muri za miliyoni mu gihugu cya Cuba, bafite uburyo busesuye bwo gusoma , kwiga no kumva ijambo ry’ Imana , batagombye gusa kujya mu nsengero nyuma y’ imyaka 50 , bari bamaze badafite ubwo burenganzira. Imana ikora mu gihe cyayo

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

Mugabekazi neema crepine kuwa 4-08-2015 saa 03:06
 

Imana ishimwe!ntiducogore gusengera isi yose ngo ubutumwa bwiza bugere ahantu hose,Yesu arikumwe natwe kugeza kumperuka kandi niwe ufite ubutware bwose mu ijuru no mu isi,matayo28:18-19,Imana iratwumva iyo dusenga iyo dusengera mubushake bwayo,Imana ishaka ko abantu bose bakizwa1timoteyo2:3-4,ntiducogore Imana niyo izi igihe gikwiye cyogukoreramo.

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza