Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ubutumwa bw’Umunsi » Kwiyegurira Yesu byaguha icyerekezo kizima cy’ahazaza (...)
Kwiyegurira Yesu byaguha icyerekezo kizima cy’ahazaza hawe

"Mwana wanjye, mpa umutima wawe, Kandi amaso yawe yishimire inzira zanjye" - Imigani 23:26

Abantu benshi babaswe n’ ibiyobyabwenge bitandukanye. Hari abagerageza kubireka, ariko bikabananira. Abandi ntibashobora kwihangana akanya na gato batari gukoresha ibiyobyabwenge, kuko babaye imbata yabyo ndetse bamwe baranabigurisha bikaba byakwangiza n’ abandi batandukanye. Ibi ntibyangiza mu buryo bw’ umubiri gusa, ahubwo byangiza n’ imiyobora ya muntu yo gusabana no kumva Imana.

Gukoresha ibiyobyabwenge ntibyangiza ubikoresha gusa, ahubwo n’abamuzengurutse bibagiraho ingaruka zitandukanye kandi zikomeye. Ibiyobyabwenge ni imwe mu nzira umwanzi akoresha yigarurira abantu. Gusa ushobora kubatwa n’ ibindi bintu bibi, Imana itishimira, nawe bikaguhindukira nk’ ibiyobyabwenge. Ngaho tekereza ikintu waba warabwiwe n’Ijambo kenshi ry’Imana kureka, ndetse nawe ukaba uzi neza ko ari kibi, kandi gishobora kukuvutsa ubugingo; ariko kikaba cyarakunaniye!

Umwanzi akoresha inzira nyinshi ashaka kuduca intege no kudukura ku Mana. Umugambi we wa mbere ni ukugira ngo tudasobanukirwa n’urukundo rw’Imana. Ashaka kudutwaza igitugu atujyana mu nzira mbi. Inzira akunda gukoresha ni ukutwereka ko igihe dukoze ikibi, tudashobora kukibabarirwa. Abantu benshi bamara igihe cy’ubuzima bwabo, bibwira ko bashobora gukuraho ingaruka z’ibyaha bakoze. Ariko ibyaha byacu buri gihe, bitugiraho ingaruka kandi mbi.

Ntushobora guhindura ibyabaye, ibyo wakoze ntushobora kubihindura ibitarabaye. Ariko ushobora guhindura icyerekezo cy’ahazaza! Urufunguzo ni rumwe gusa, ni ukugarukira Yesu Kristo. Ashaka kukubabarira ibyaha byawe byose, akaguha ikizere cy’ahazaza. Azabikora, numwegurira ubuzima bwawe. Kuki utakwegurira Yesu ubuzima bwawe uyu munsi?

Saba Yesu kubeshwaho nawe uyu munsi aho uri hose. Ubuzima waba urimo bwose, si ikibazo ku Mana. Ibasha kugukoresha aho waba uri hose n’igihe waba urimo cyose. Ukwiye kwibaza uti "Ese mpagaze nte imbere y’Umwami wanjye?" Wihereranye n’Umwami wawe, ashobora kuguhishurira ibitagenda neza byo mu buzima bwawe, kubw’urukundo rwe abasha kukwezaho inenge zose.

Nyuma yo kwemerwa n’Imana nawe uhisemo kuyoborwa nawe uzahamya iby’uwo mukiza udafite isoni. Ntukagire isoni zo guhamya uwagukijije ibyaha. Yesu yaravuze ati "Abe ariko umucyo wanyu ubonekera imbere y’abantu, kugira ngo babone imirimo yanyu myiza, bahereko bahimbaze So wo mu ijuru- Matayo 5:16.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

patrick kuwa 19-07-2015 saa 17:59
 

IMANA ISHIMWE CYANE.IYINKURU IRAMFASHIJE CYANE,KANDI NABWIRA URUNDI RUBYIRUKO KWIZERA YESU KUKO IBINTU MURI NO MINSI BIRAKOMEYE SATANI YARARWIBASIYE( UBUSAMBANYI,KONGERAHO IBIYOBYABWENGE) OH!!! JESUS DELIVER US FROM THESE

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza