Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ubutumwa bw’Umunsi » Menya imbaraga z’ ibyiringiro_ Joyce Meyer
Menya imbaraga z’ ibyiringiro_ Joyce Meyer

Imana nyir’ibyiringiro ibuzuze umunezero wose n’amahoro biheshwa no kwizera, kugira ngo murusheho kwiringira mubiheshejwe n’imbaraga z’Umwuka Wera - Abaroma 15:13.

Joyce Meyer, umuvugabutumwa,umwigisha wa Bibiliya akaba n’umwanditsi w’ibitabo, akaba yaravutse kuwa 04, z’ukwezi kwa gatandatu mu 1943 mu mujyi witwa St. Louis, Missouri, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika,yagize ati “mu myaka irenga 38 maze nkora ivugabutumwa ahantu hatandukanye ku isi, nagiye mbona, abantu banyuze mu bintu bitandukanye. Bamwe bagiye bakora ibintu bikomeye kandi bitangaje bagasa n’ aho ari bo bari ku rwego rwo hejuru mu isi, abandi bakavuga ko babaho mu buzima bwo kubona bwira bugacya ariko kandi hari n’abandi benshi banyura mu bintu bikomeye bagakomeza kurwana na byo hakaba hari ubwo bashoboye kugera ku ntego yabo cyangwa ntibabashe kuyigeraho.

Ni byo koko tujya duhura n’intambara zituma dutakaza ibyiringiro mu buzima bwacu, ariko nyamara ibyiringiro ni ikintu k’ ingenzi dukeneye mu mpande zose z’ubuzima.

Ibyiringiro ni ngombwa kuko bifite imbaraga kurusha ikindi cyose watekereza kubera ko byo bigufasha kumenya ko nta kidashoboka igihe cyose uri kumwe n’Imana.

Iyo ufite ibyiringiro uhora wumva ibitekerezo byawe bihuza n’ibyo Imana yaguteguriye kandi ni naho ubonera imbaraga zo kumenya ko nta hantu Imana itakurokora.

Muri iki gihe biroroshye kugwa mu biguca intege bigatuma utakaza ibyiringiro byawe, abantu batakaza ibyiringiro cyane iyo batunguwe no kubona bahemukirwa n’uwo bizeraga, bagize igihombo runaka, igihe bumva bari mu bihe bibagoye cyangwa bagerageza ibintu bikanga.

Birumvikana ko abantu benshi iyo bageze mu gihe nk’iki, bumva bataye ibyiringiro.Joyce Meyer yaravuze ati "namaze imyaka 23 nibera mu buzima bwuzuye agahinda, gutotezwa, kutizerwa ikintu kibi kibaho kikarangira ikindi gikurikiraho bitewe n’ibyambagaho ntabwo nashoboraga gukomeza gukuza ibyiringiro byanjye, kugeza aho navuze nti "Niba ntakiza ntegereje ko kingeraho, ntabwo nkwiye kucibwa intege n’ uko ntacyambayeho“ ariko maze kunoza ubusabane n’Imana, nkatangira no kwiga ijambo ryayo naje kuvumbura ko ibyiringiro ari ingenzi kandi bifite imbaraga zikomeye.

Niba wari ubuze ibyiringiro, Bibiliya muri Zaburi 27:14 irakubwira ngo "Tegereza Uwiteka, komera umutima wawe uhumure, ujye utegereza Uwiteka kandi na none muri Yesaya 40:31, hakavuga ngo "Ariko abategereza Uwiteka bazasubizwamo intege nshya,bazatumbagira mu kirere bagurukishe amababa nk’igisiga, baziruka be kunanirwa,bazagenda be gucogora.

Tutarebye uwo uri we n’ubuzima ubayemo, ntabwo ushobora gukora ibinoze udafite ibyiringiro mu Mana. Niba ibyo uri gucamo ari intambara gusa, ukeneye ibyiringiro, niba ibyo uri gucamo ari ibyiza nabwo ukeneye ibyiringiro kugira ngo bikomeze kuba byiza.

Iyo ukomeje ibyiringiro byawe, Imana na yo ikomeza imitekerereze yawe, uburyo ubaho utegereje icyo iguteganyiriza, kandi ikakuzuza umunezero. Ibyiringiro birahambaye, kuko nawe uba ugomba kugira uruhare rwawe ugaragaza mu kwereka Imana ibyo wiringiye, ukayisaba ubwenge ukwiye gukoresha kugira ngo ubashe gukora ibizatuma ibyiringiro byawe bibyara n’ibifatika kuko ntabwo biba bizava mu kirere ngo ubone bikugezeho.

Niba ushaka kubaho mu buzima bwuzuye ibyiringiro, emererera Imana iyobore ubuzima bwawe, ukurikire Imana aho kugira ngo Imana ibe ari yo igukurikira. Ukomeze wiringire Imana aho kwiringira abantu kuko muri Matayo 19:26 handitwe ngo "Yesu arabitegereza arababwira ati "Ibyo ntibishobokera abantu, ariko ku Mana byose birashoboka."

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza