Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ubutumwa bw’Umunsi » Menya impamvu Imana yemeye ko Yesu Kristo apfa urupfu (...)
Menya impamvu Imana yemeye ko Yesu Kristo apfa urupfu rwo ku musaraba

Kuva mu isezerano rya kera, Bibiliya yari yaramaze kuvuga ku ivuka rya Yesu ndetse inavuga urupfu rwe. Umuhanuzi yesaya yarahanuye aravuga ati "Ariko Uwiteka yashimye kumushenjagura, yaramubabaje. Ubwo ubugingo bwe buzitamba ho igitambo cyo gukuraho ibyaha, azabona urubyaro, azarama, ibyo Uwiteka ashaka bizasohozwa neza n’ukuboko kwe" - Yesaya 53:10.

Wakwibaza impamvu Imana yishimiye gushenjagura no kwibabariza umwana wayo w’ikinege, ariko Bibiliya igaragaza ko impamvu ari uko Imana yashatse ko aba igitambo nkuko yari yabyiyemereye ngo acungure umwana w’umuntu.

Ariko impamvu nyamukuru ni izi zikurikira:

Imana yashakaga kutugaragariza ko urukundo yadukunze rutagira akagero "ariko Imana yerekanye urukundo rwayo idukunda, ubwo Kristo yadupfiraga tukiri abanyabyaha" - Abaroma 5:8 Ikiguzi cy’ibyaha ni urupfu,Yesu yishyuye icyo kiguzi, ubwo yemeraga kudupfira ku musaraba kugira ngo adukize umujinya w’Uwiteka Imana kubw’ ibyaha byacu.

Imana kandi yari yishimiye kuzura umwana wayo mu bapfuye: Ku musaraba Yesu yavuze n’ijwi rirenga ngo”birarangiye” ikiguzi cy’ibyaha byacu cyari kishyuwe cyose. Nyuma y’iminsi itatu gusa,yarazutse ava mu bapfuye kugira ngo abihamye ko yatwishyuriye ikiguzi cy’ibyaha byacu. Ubu ni muzima atanga ubugingo bw’iteka ku bamwemeye bakihana.

Bibiliya iravuga iti "Niwatuza akanwa kawe yuko Yesu ari Umwami, ukizera mu mutima wawe yuko Imana yamuzuye uzakizwa, kuko umutima ari wo umuntu yizeza akabarwaho gukiranuka, kandi akanwa akaba ari ko yatuza agakizwa"- Abaroma 10:9-10.

Muri we niho hari ugukizwa, ukwiye kumuha ubugingo bwawe niba wifuza kuzabaho iteka ryose kuko yaravuze ati "Uwo Data yampaye wese aza aho ndi, kandi uza aho ndi sinzamwirukana na hato"-Yohana 6:37.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza