Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ubutumwa bw’Umunsi » Menya ishingiro ry’ umunezero nyakuri
Menya ishingiro ry’ umunezero nyakuri

"Imana nyir’ ibyiringiro ibuzuze umunezero wose n’ amahoro biheshwa no kwizera, kugira ngo murusheho kwiringira mubiheshejwe n’imbaraga z’Umwuka Wera" - Abaroma 15:13

Umunezero ni ingenzi mu buzima ariko usanga abantu bawitiranya no kwishimisha nyamara ntaho bihuriye.

Joyce Meyer ni umwanditsi akaba n’umuvugabutumwa bwiza bwa Yesu Kristo, yavukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mujyi wa Missouri kuwa 4 z’ukwezi kwa Gatandatu 1943, mu buhamya bwe yagize ati "namaze imyaka myinshi nkora ibyo nishakiye ntitaye ku gukurikira Imana, natekerezaga ko gukomeza kwikorera ibyo nishakiye bizanezeza ariko mu by’ukuri ni bwo nari meze nabi."

Hatabayeho gukurikirana umugambi w’ Imana mu buzima bwacu, ntituzigera tugira umunezero n’amahoro yo mu mutima. Kwishimisha n’umunezero ni ibintu bibiri bitandukanye, icy’ ingenzi wagira umunezero kuruta uko wakwifuza kwishimisha.

Kwishimisha bijyana n’ ibyo urimo gukora, ushobora gutakaza amafaranga rwose ukayinezezamo ariko wataha mu rugo ukabura umunezero.

Satani aradushuka kugira ngo adushimishe ariko bikarangira atwereka ibibi twakoreye mu byo twitaga kunezerwa!

Kwishimisha birahenze kuko bidusaba ikiguzi runaka ariko umunezero wacu nyawo ushingiye k’ubusabane dufitanye na Yesu Kristo. Binyuze mu kumvira ijambo rye no kumwegera ni bwo tugira amahoro n’umunezero byuzuye.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza