Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ubutumwa bw’Umunsi » Ni gute twahangana n’ imyuka mibi?
Ni gute twahangana n’ imyuka mibi?

"uwo mwanya umuntu utewe na dayimoni ava mu mva, aramusanganira"- Mariko 5:2.

Hari byinshi bitunaniza, bikadutesha umutwe, bikatubuza gutuza no kwegerana n’ Imana mu buryo bwuzuye. Muri ibyo twavugamo ubugome bwugarije iyi si, intambara, amakimbirane, imvururu, ubusambanyi bukabije, ubujura,...Ibi byose bifatwa nk’imyuka mibi iza mu buryo butandukanye.

Abenshi babyima amaso, bakabyirengagiza. Ibyinshi binyura ku mbuga nkoranyambaga, ku matelevision, interinet, amaradio, n’ahandi hatandukanye. Hari abagerageza kwihagararaho ariko bakabura imbaraga zo guhangana nabyo, bikabaganza bikabatwara, bagahinduka abacakara babyo. Abenshi badakomeye mu kwizera babura urufatiro rukomeye rubabashisha gutandukanya ikiza n’ikibi.

Ariko igishimishije, Kristo afite n’ imbaraga zibasha guhangana n’ imyuka mibi uko yaba imeze kose. Iyo dukomeje gusoma muri Mariko tukagera mu gice cya 5 tubona Yesu ari kuva mu bwato. Akivamo, "uwo mwanya umuntu utewe na dayimoni ava mu mva, aramusanganira. "Uwo muntu yacakiranye na Yesu abura aho akwirwa, aramupfukamira. Yahise avuga ngo "Ingabo ni ryo zina ryanjye, kuko turi benshi."

Igihe cyose utizera Imana umaramaje, Satani aba ari hafi ngo aguteze ibikugerageza bitandukanye ndetse akanagukoresha. Gusa no kubizera Imana bashobora guhura n’ ibigeragezo, ariko bo ntibageragezwa ibyo batabasha kwihanganira. Satani yashatse kwiyoberanya kuri Yesu, ariko imbaraga yari muri Yesu yahise itera Satani gutitira. Yesu abasha guha izo mbaraga abamwisunze bose.

Yesu afite ubutware bukomeye. Iyo Yesu ategetse, abadayimoni barahunga. Ntabwo twese dufite impano yo kwirukana abadayimoni, ariko twese twahamagariwe kurwanya imyuka mibi yose aho iva ikagera. Ibi bishobora kuba mu buryo bwo guhangana n’ ikibi mu mibereho yacu, no guhangana n’ikitwa ikibi cyose.

Rimwe na rimwe izi mbaraga z’umubi zishobora kugaragara nk’ izishaka kwigarurira abantu, ariko Yesu ni umunyembaraga kuruta ikindi kintu icyo aricyo cyose, kandi ahora anesha. Iyo ikibi kirwanyijwe, uwahungabanyijwe arakomezwa. Ariko uwakomejwe arahungabana. Ku musozo w’uru rugamba, uwari yabaye igikoresho cy’umwanzi yambitswe imyenda myiza, asubizwamo ubwenge n’ imbaraga bya ki muntu. Yatanze ubuhamya bw’ ibyo Yesu yamukoreye.

Reka natwe twigarukeho, Ese ibiri mu mitima yacu bibi byaba bidutesha umutwe tukaba twifuza kubishyira Yesu kugira ngo tubone uburuhukiro? Yesu aravuga ati "Mwemere kuba abagaragu banjye munyigireho, kuko ndi umugwaneza kandi noroheje mu mutima, namwe muzabona uburuhukiro mu mitima yanyu"-Matayo 11:28-29.

Ibi bituzengurutse, twaba tubibona nk’ ibikenewe gusengerwa kugira ngo Imana ubwayo abe ariyo yitangira igisubizo? Bibiliya igaragaza amahirwe y’abarizwa n’ibibi bikorerwa muri iyi si, "Nuko Uwiteka aramubwira ati “Genda unyure mu murwa, hagati muri Yerusalemu, maze ushyire ikimenyetso mu gahanga k’abantu banihira ibizira bihakorerwa byose bikabatakisha"- Ezekiyeli 9:4.

Ese ibizira bikorerwa muri iyi si biradutakisha? Gusa ntitwatakishwa n’ibikorerwa mu isi tudatakishwa n’ibikorerwa mu mitima yacu. Tubanze tunihe, dutake, tuboroge kubera ibizira biri mu mitima yacu tubone kuborogera ibikorerwa muri iyi si.

Mbese ujya ufata umwanya ukisuzuma ukareba aho uhagaze mu mibanire yawe n’ Umwami wawe? Uyu mwanya ahari niwo wawe. Baza Imana ibitagenda byo mu mibereho yawe. Wiyunge nayo. David Baker

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza