Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ubutumwa bw’Umunsi » Niwezera Imana uzabaho unesha
Niwezera Imana uzabaho unesha

"…kuko uri muri mwe aruta uri mu b’isi "1 Yohana 4:4

Pawulo ni we wanditse agira ati "kuko kamere irarikira ibyo Umwuka yanga, kandi Umwuka yifuza ibyo kamere yanga kuko ibyo bihabanye, ni cyo gituma ibyo mushaka gukora atari byo mukora"- Abagalatiya 5:17.

Ibi ntibitandukanye na gato n’urugamba uhora urwana. Rimwe na rimwe usoma amagambo yanditse muri bibiliya ukayafata uko ari gusa nyamara ntiwite ku cyo agambiriye kwigisha nyirizina. Nk’umukristo ukwiye guhora witeguye kurywana urugamba. Bibiliya isobanura urugamba abakristo barwana . Irwita urugamba rutari urw’umubiri n’amaraso "Kuko tudakirana n’abafite amaraso n’umubiri, ahubwo dukirana n’abatware n’abafite ubushobozi n’abategeka iyi si y’umwijima, n’imyuka mibi y’ahantu ho mu ijuru"- Abefeso 6:12

Iyo usomye igice cya 6 cy’Abefeso , usangamo inama z’uko umukristo akwiye kwitegura urugamba. Ujye uzirikana ko aho icyaha kiri ariho imbabazi z’Imana zijya; Ushobora kubona insizi yuzuye. Ijambo ry’Imana ritwereka ko ni twiyegurira Imana satani azaduhunga. Kandi ni wiyegurira Imana ntuzasubira mu bubata bw’icyaha ukundi.

Wiyegurire Imana , unayegurire ibyawe byose abe ari yo ibigenga, Na yo izajya ihora igutsindira intambara .

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza