Ibiheruka Uko amagambo 7 Yesu yavugiye ku musaraba akurikirana n’amasomo akubiyemo  |  Inyungu zo gutitiriza Imana  |  Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  | 
Home page » Ubutumwa bw’Umunsi » Ntimukararikire iby’ isi
Ntimukararikire iby’ isi

"Ntimugakunde iby’ isi cyangwa ibiri mu isi. Umuntu nakunda iby’ isi, gukunda Data wa twese ntikuba kuri muri we, kuko ikiri mu isi cyose ari irari ry’umubiri ari n’irari ry’ amaso, cyangwa kwibona ku by’ubugingo bidaturuka kuri Data wa twese, ahubwo bituruka mu isi. Kandi isi irashirana no kwifuza kwayo, ariko ukora ibyo Imana ishaka azahoraho iteka ryose"- 1 Yohana 2:16

Kuva umwana w’umuntu yacumura ku Mana, isi yahindutse mbi cyane ubwo Adamu na Eva bakoraga icyaha birengagije ijambo ry’Imana. Bahisemo kurya ku mbuto zari zibujijwe babitewe n’ irari bituma batandukana n’Imana.

Utamenye gutandukanya iby’isi n’iby’Imana urayoba ukagwa mu irari ribi ariko itandukaniro ni uko ibyo tubonesha amaso tukumva dukuruwe na byo ku buryo tutabasha kugarura amarangamutima yacu. Ibyo ni iby’isi ariko iyo ari ibintu bitagaragara ahubwo tubirebera mu kwizera tukabasha kunesha iby’isi. Ijambo ry’Imana riravuga riti "kuko icyabyawe n’ Imana cyose kinesha iby’isi, kandi uku ni ko kunesha kwanesheje iby’isi, ni ukwizera kwacu"- 1 Yohana 5:4

Ugomba kwibaza niba Imana ariyo irikukuyobora cyangwa isi ariyo ikuyoboye,ukibaza niba utayobowe n’ ibintu wumva amarangamutima yawe akuyoboyeho. Abafite uko kwizera bakomeza kuyoborwa n’ ijambo ry’ Imana.

Mwuka Wera ni we mbaraga zidutandukanya n’iby’isi n’inzira zabyo zose kubera ko ari we udushoboza kunesha umubiri n’ ibyo uba ushaka ko twagenderamo byose. Nituba tugendeye mu Mwuka ntabwo tuzayoborwa n’irari ry’umubiri. Ndavuga nti "Muyoborwe n’Umwuka, kuko ari bwo mutazakora ibyo kamere irarikira" - Abagalatiya 5:16.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza