Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ubutumwa bw’Umunsi » Ubumwe bwanyu ntibugacogore
Ubumwe bwanyu ntibugacogore

"tubone uko duhumurizanya mwebwe nanjye, mpumurizwe no kwizera kwanyu namwe mube muhumurijwe n’ukwanjye" - Abaroma 1:12

Gufashanya ni igikorwa kiranga urukundo ariko ushobora gutekereza ko iyo ufashije umuntu ari we bigirira umumaro ariko ntabwo ari ko biri kuko nawe bikugirira umumaro cyane. Imana yateguye uko umuntu azajya afasha undi kandi bose bakabyungukiramo. Iyo ufashije abandi gukura nawe Imana igufasha gukura, ntushobora gukura igihe udafite abandi bizera muterana ngo musangire amagambo yongera ibyiringiro byo gukurikira Yesu Kristo ariyo mpamvu uba udakwiye kwirengagiza guterana kwera.

Bibiliya iravuga iti "ariko imigani itari iy’ Imana n’ iy’ abakecuru ntukayemere, ahubwo witoze kubaha Imana"- 1 Timoteyo 4:7. Ni gute ushobora kwitoza kubaha Imana? Icyo ukora ni ugushaka itsinda ubarizwamo maze ugashaka uwo mukwiye kujya mufashanya mu by’ Umwuka.

Niba waramaze kubibona ngira ngo wabonye ko kugira uwo mufashanya ari byiza. Niyo mpamvu uba ukeneye umuntu mukomezanya mugafashanya muri uru rugendo rwo kwizera kandi ugafasha n’abandi kumenya ibyo gufashanya. Nta kiyobora ubuzima bwawe nk’ ibyo ubamo. Ushobora kumbwira ibyo ubamo nkakubwira uwo uzaba mu myaka 20 iri imbere, bitewe nuko umuntu aba icyo atekereza cyangwa abamo.

Iyo utagize icyo utekereza ngo abe aricyo kigutegurira ubuzima bwawe bw’ejo hazaza uzasanga abandi aribo batanze ishusho nyayo y’ubuzima bwawe aribwo abantu uzasanga bavuga bati "nyereka abo mugendana nkubwire uwo uri we."

Bibiliya idusaba ko twafashanya mu byo kwizera kandi tukarushaho kwitoza gukiranuka kuko guhitamo kwacu n’ibyo tubamo byose bigira ingaruka zihoraho. Ukwiye rero kureba niba ingaruka z’ ibyo wiberamo cyangwa amahitamo yawe ari byiza ku buryo byazakugeza mu bugingo bwite.

Iyo niyo mpamvu ukeneye kandi Itorero nk’umuryango, itsinda ryo gukomeza gufashanyirizamo mu byo kwizera bikagufasha guhora ufite abantu mu fatanishe utari wenyine.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza