Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ubutumwa bw’Umunsi » Ukwiye gukunda kwiga ijambo ry’ Imana _ Joyce (...)
Ukwiye gukunda kwiga ijambo ry’ Imana _ Joyce Meyer

Ijambo ry’Imana niryo nzira itugeza ku gutungana no gukurikira Imana. Nkuko usanga ibihugu bifite itegeko-nshinga bigenderaho cyangwa ubundi buryo bw’amategeko ni na ko Ijambo ry’Imana ariryo buri mukristo wese agomba kugenderaho.

Mu ijambo ry’ Imana niho umuntu yongera kwemerwa n’ Imana kandi ibya kera bigashira ugatangira ubuzima bushya. “Umuntu wese iyo ari muri Kristo aba ari icyaremwe gishya, ibya kera biba bishize. Dore byose biba bihindutse bishya” - 2 Abakorinto 5:17.

Mu ijambo ry’ Imana twongera kugarurirwa ibyacu byari byarabuze. "Uwo na we aramubwira ati ‘Nawe, twara imisozi itanu" - Luka 19:10. Ijambo ry’ Imana rivuga ko Yesu kristo yaje gushaka ikizimiye; bivuga ko yaje kuducungura no kutugarurira ibyacu byari bibuze, yaba ari byo wibwe, ibyo ukeneye ndetse no gukira kose bibonerwa muri Yesu kristo.

Bibiliya igaragaza ko nta kindi kizana umujura keretse kwiba, kwica no kurimbura ariko icyazanye Yesu Kristo kwari ukugira ngo abazamwizera bose bazagire ubugingo bwuzuye, bakire kandi babone umucyo. "Umujura ntazanwa n’ikindi keretse kwiba no kwica no kurimbura, ariko jyeweho nazanywe no kugira ngo zibone ubugingo, ndetse ngo zibone bwinshi"- Yohana10:10

Mu ijambo ry’ Imana niho umuntu abonera igisobanuro cy’ubuzima,ubundi umuntu akwiye kuberaho Imana, ariko usanga abantu batabayeho mu buzima nkuko Imana ibubafitiye. Imana iratunganye kandi iraboneye niyo mpamvu kuri yo hahora amahoro n’ umunezero, ubwo nibwo buzima Imana ishaka ko abantu babamo binyujijwe muri Yesu Kristo.

Kwiga ijambo ry’Imana kandi bigufasha kuba mushya no gusa na Yesu. Bibiliya itubwira ko Yesu ari ijambo ry’ Imana "Mbere na mbere hariho Jambo; Jambo uwo yahoranye n’Imana kandi Jambo yari Imana"- Yohana 1:1. Ibi bishatse gusobanura ko uko ufashe umwanya wiga ijambo ry’ Imana ariko uba ubonye umwanya wo kuba hamwe nayo, maze igakora byinshi mu mutima wawe, mu mitekerereze no mu mibereho yawe kugira ngo turusheho gusa na Yesu.

Igihe uri kwiga ijambo ry’ Imana, ukwiye kwitonda ukaba maso kuko hari ukuntu ushobora gusoma Bibiliya bikakubera nk’aho ari ikinyamakuru uri gusoma. Ukwiye kubanza ukabisengera kandi ijambo wizeho ukaritekerezaho ukanarikurikiza aho gusoma byinshi utari bwumve cyangwa ngo bigire icyo bigufasha.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza