Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ubutumwa bw’Umunsi » Ukwiye kubaho ubuzima buhesha Imana icyubahiro _Billy (...)
Ukwiye kubaho ubuzima buhesha Imana icyubahiro _Billy Graham

Ku byo gukunda bene Data mukundane rwose, ku by’icyubahiro umuntu wese ashyire imbere mugenzi we _Abaroma 12:10

Kubaho mu buzima buhesha Kristo icyubahiro mu mibereho ya buri munsi , bizana impinduka ikomeye ku buzima bw’ Umukristo. Biroroha cyane kugira imibereho ishimishije muri bagenzi bawe, mu gihe ukomeza gutera intambwe ugana ku byiza kandi ushishikajwe no kugirira umumaro abandi; ibi biruta kuba ufite Yesu ariko usa n’aho wamufungiranye mu rugo rwawe gusa. Mbese ugasanga abo mubana mu nzu ari bo gusa bazi ko wizera Yesu Kristo.

Niba uri umukristo w’ ukuri, ntukwiye kurenga mu rugo ugiye ahandi ngo witware nabi, usubire mu ngeso mbi no mu mirimo ya kamere, Oya! Ahubwo ukwiye guhora witwararika , ugaharanira kwera imbuto z’ umwuka wera aho uri hose. Imbuto z’ umwuka ni urukundo , ibyishimo , amahoro, kwihangana no kugira neza, ingeso nziza no gukiranuka , Abagalatiya 5:22. Kandi uwera imbuto zikwiriye abihannye ariyubaha, akanubahisha Imana yamuhamagaye.

Uyu munsi , usabe Imana igushoboze kuba ikitegererezo cy’imirimo myiza aho utuye, aho ukora , aho unyura ndetse no mu mibereho yawe ya buri gihe. Haranira kwegera Imana nayo izakuzuza urukundo rwayo, ube umugabura w’ iby’ Imana no kubatarayimenya; bahindukirire kumenya Yesu Kristo no kumwizera.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza