Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ubutumwa bw’Umunsi » Ukwiye kwitoza kubana n’ Imana buri gihe _ Joyce (...)
Ukwiye kwitoza kubana n’ Imana buri gihe _ Joyce Meyer

Uko imyaka itaha indi ikaza niko abantu bagenda baharanira kwiyitaho ari nako bakururwa n’iby’ isi; bityo bagatangira kugenda babura umwanya wo kuba imbere y’ Imana. Ariko ibyo umuntu akora buri munsi n’ ingaruka z’ ibyo aba yaragiye aha umwanya. Kubana n’ Imana ni cyo abantu bari bakwiye guha umwanya cyane kuko Imana izabihembera ababikoze neza. "Uhore umwemera mu migendere yawe yose, na we azajya akuyobora inzira unyuramo" - Imigani 3:6.

Imana niyo mugenga wacu muri byose, ibyo tugeraho byose niyo itabaye mu ruhande rwacu nta kintu na kimwe twakora gishobora kugira agaciro, gufata umwaya ukaba imbere y’ Imana mu gusenga bizagufasha kugera ku ntego y’ubuzima bwawe.

Hari icyanditswe gishimangira inyungu iri mu kuba imbere y’ Imana. Bibiliya igira iti "ariko utizera ntibishoboka ko ayinezeza, kuko uwegera Imana akwiriye kwizera yuko iriho, ikagororera abayishaka" -Abaheburayo 11:6. Uko wegera Imana niko iguha umugisha kandi ikakuzuza ibyishimo, amahoro, icyerekezo n’ igikundiro kuko gusenga ntiguhindura ibintu ahubwo nitwe bihindura bityo tugahora tuba bashya muri we.

Iyo bije mu mibereho yacu ya buri munsi,dukwiye kwibaza niba koko Imana tuyiha umwanya wa mbere muri twe. Kuko biroroshye cyane ko twashyira ibyacu imbere maze Imana tukaba tuyisimbuje ibindi nk’ ubutunzi, inshuti ndetse n’ icyubahiro, nyamara atari ko bikwiye. Hariho n’ abiyemeza bakavuga bati "ndagerageza gushakira Imana umwanya muri gahunda zanjye" ariko yajya kureba agasanga arahuze bikomeye ku buryo adashobora kubona n’akanya na gato, maze agahita afata umwanzuro wo kubisubika no kubyimurira ikindi gihe. Iyo bikomeje gutyo nta mwanya wazabona wo kubana n’ Imana kandi ibintu bitangira kugenda nabi cyane mu buzima bwawe. Ukwiye kugerageza uko ushoboye kose ukimenyereza kubana nayo.

Yesu yaravuze ati "Mwese abarushye n’ abaremerewe, nimuze munsange ndabaruhura" -Matayo 11:28. Igisubizo ku bibazo n’ ingorane zawe ni kimwe kandi kiroroshye ni ukuza kuri Yesu!, ntabwo bizagendera kuri gahunda zawe wagiye utegura ahubwo bizagendera ku mwanya uha Imana yawe. Kuko Imana ubwayo idusaba kubanza gushaka ubwami bwayo ibindi bikaza nyuma. "Ahubwo mubanze mushake ubwami bw’ Imana no gukiranuka kwayo, ni bwo ibyo byose muzabyongerwa" - Matayo 6:33.

Ushobora kwibaza aho gutangirira wegera Imana; nyamara aho uri harahagije kugira ngo utere intambwe yo kwizera maze Imana ihindure ubuzima bwawe. Utangira gahoro gahoro kugeza igihe bizakubamo ko ukwiye kujya uhora ufata umwanya wo kubana nayo.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza