Ibiheruka Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  |  UMUGISHA UZANWA NO KWISUBIRAHO  |  Mbese uri umwigishwa cyangwa uri umufana wa Yesu?  | 
Home page » Ubutumwa bw’Umunsi » Ukwiye kwiyegurira Imana _ Billy Graham
Ukwiye kwiyegurira Imana _ Billy Graham

"Ariko abanyabyaha bameze nk’ inyanja izikuka uko itabasha gucayuka, amazi yayo azikura isayo n’imivumba. Nta mahoro y’abanyabyaha. Ni ko Imana yanjye ivuga" Yesaya 57:20-21

Ukwizera kugira inkingi, mu myaka ishize hari umugabo watangaje abantu, yakururaga ingorofani ku mugozi, akayibirindurira ku nkombe y’ umugezi munini ariko ntimucike ngo ibe yagwayo. Abantu bavuza induru maze umugabo si ukurushaho kubatangaza! Ashyira kuri yo ngorofani imifuka yuzuyemo imyanda hafi ibiro Magana abiri (200) maze arabirundura ariko arongera arayigarura. Maze umugabo arahindukira abaza abari bateraniye aho ati "ninde wizera ko nshobora no kunagayo umuntu ariko nkahita mugarura nta cyabaye?".

Bose basakuriza rimwe bati "ntibishoboka!" ndetse n’uwari umuri iruhande yatwawe nuko uwo mugabo yakoraga ibyo, ntiyigeze yizera ko n’ umuntu yamwoherezayo akamugarura. Maze aramubwira ati "niwowe ngiye kunagayo". Kubera kutizera ko byashoboka yarirutse rubura gica! Yatekerezaga ko yabyizeye ko bishoboka ariko atinya kujya kuri ya ngorofani.

Abantu benshi bavuga ko bizera Yesu ariko ntibemera kumwiyegurira ijana ku ijana kugira ngo abe ari we ujyenga ubuzima bwabo nubwo baba bemera ko ashoboye byose. Mbese wabagereranya n’ uwo wemeraga ko bishoboka ariko bamubwira kujya mu ngorofani akiruka ahunga?

Niba wizera Yesu,mwiyegurire neza wese kandi ntutinye kuko muri we ariho hari imbaraga n’ubugingo,niwe wenyine uzagufasha kugira amahoro nyayo.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

NIHE WASENGERA IKAKUMVA? "Imana ni Umwuka, n’abayisenga...
UMUSATSI WAWE URABAZWE "Ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu...
IMANA YA ELIYA IKUMVE! 2 Abami 2:14 "Yenda wa mwitero...
UBUHUNGIRO BWIZEWE Imigani 18:10 “Izina ry’Uwiteka ni...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza